AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yerekanye abasirikare ba Congo yafashe mpiri barimo ufite ipeti rya Lt Col wafatiwe i Kibumba

M23 yerekanye abasirikare ba Congo yafashe mpiri barimo ufite ipeti rya Lt Col wafatiwe i Kibumba
12-12-2022 saa 10:12' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4423 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba FARDC umunani n’umupolisi umwe yafashe barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien, wari umuyobozi wungirije wa batayo ishinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi wafatiwe mu mirwano i Kibumba ku wa 20 Ugushyingo 2022.

Kuwa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022, i Rutshuru, nibwo aba basirikare n’abapolisi beretswe itangazamakuru, bakaba barimo abafatiwe mu mirwano n’abishyikirije M23. Ni igikorwa cyayobowe n’umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma NA Col Alfred.

Lt Col Assani yavuze ko mbere umutwe wa M23 bawushinjaga byinshi ariko agifatwa yabonye ko ari umutwe wubahiriza ibijyanye n’amategeko y’intambara za gisirikare.

Yavuze ko ubwo yafatwaga yagize impungenge ariko M23 yamurinze, nta wigeze amurya n’urwara cyangwa ngo amubwire nabi.

Lt Col Assani abajijwe ku bufatanye igisirikare cya FARDC gifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yahamije ko ari ukuri kandi bakorana mu bijyanye no gushaka amakuru n’ubutasi ndetse no kugaba ibitero bya gisirikare.

Mugenzi we Sous-Lieutenant Bahati, yavuze ko yishyikirije M23 kubera ibikorwa bibi birimo gukorwa n’ingabo za FARDC.

Ati “Ni ibintu bitatu. Ikibazo cya mbere ni ukubona FARDC nk’igisirikare cya leta ikorana na FDLR n’abandi ba Mai Mai, bakabaha imbunda bakica abantu bakabeshyera M23”.

Uyu musirikare avuga ko Abatutsi nta mwanya bafite mu gisirikare cya FARDC, kuko bafatwa nabi bitwa Abanyarwanda. Icya gatatu ngo FARDC ni igisirikare kidafite ubumwe, akaba yahisemo gusanga M23 kuko ari igisirikare kiri ku murongo.

Igisirikare cya Congo gishinja umutwe wa M23, kwica abasivile mu mujyi wa Kishishe, aho abaturage 131 ari bo bishwe.

Maj Willy Ngoma yongeye gushimangira ko M23 ari umutwe w’abanye-Congo, udafite igihugu na kimwe kiwufasha kandi uri iwabo bityo udashobora kwica abanye-Congo.

Ati “Ibyo ni icengezamatwara bakora ryo kubeshya ko twica abantu, ntidushobora no kwica ihene y’umuturage. Ntabwo twica, ni guverinoma yica ifatanyije na FDLR, Nyatura, Codeco, barica muri Beni, Minembwe, nibo bica abaturage, twebwe turinda abaturage”.

Leta yavugaga ko abapfuye i Kishishe bagera ku 121, mu gihe M23 yaje gushyira hanze irindi tangazo, ivuga ko iperereza ryayo ryagaragaje ko hapfuye abantu 28 barimo abaturage umunani n’inyeshyamba 20.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA