AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa MTN

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa MTN
2-05-2016 saa 23:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9675 | Ibitekerezo 6

Benshi muramvuma, abandi muranseka ngo nta bwenge ngira ndetse ngo n’imitekerereze yanjye iri hasi, umuntu wese ugaragaje ubuswa n’ubwenge bucye mukamwita izina ryanjye Joriji, ariko mbona murengera, wa mugani ngo utazi ubwenge ashima ubwe... Gusa ndashimira cyane ikinyamakuru Ukwezi.com cyanze ko mbura ijambo, kikanyemerera kujya kintambukiriza ubutumwa nta kiguzi, ubanza ahari ari uko bo babonye ibitekerezo byanjye biba bifite ishingiro. Uyu munsi ndashaka gusobanuza emutiyeni ibintu byanyobeye ndetse byambereye urujijo, gusa mbanyujijeho ubu butumwa ngo mumfashe mubungerezeyo wenda nasubizwa, njye aho bakorera iyo sinahamenya. Ibaruwa nandikiye umuyobozi wa emutiyeni iragira iti :

Nyakubahwa muyobozi, nako mucuruzi, mbandikiye iyi baruwa nshaka kubasobanuza ibijyanye na serivisi muduha, kandi si amakosa kuko kubaza bitera kumenya, nkomeje gukura ntabaza nazanasaza ntamenye. Ndashaka kubibariza ibijyanye na supapaka zanyu, kumwe mbese mwadushyiriyeho uburyo bwo kugura poromosiyo zo guhamagaza buri munsi. Ese mbanze mbibarize, ubundi mugira urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe ? Gusa niba munabifite, ubanza ibyanyu bidahura na gato n’ibyo dufite iwacu mu mudugudu.

Ziriya supapaka zanyu se muduha ngo ni ukutudabagiza muri poromosiyo, ko nabonye bamwe mudukandamiza mukaduca menshi abandi mukabaha n’iz’umusini (50) cyangwa isambari (100) mu gihe nkanjye ntabahaye ay’umubyizi wanjye yose mutampa iyo supapaka, ubwo harya mukurikiza iki ? Nako nanjye ndabaza byinshi, kandi narabonye abo mwihaniza ari bamwe mwahereye kera mukorana, aho kudufata neza mugatonesha abakiliya bataramara kabiri.

Erega ubwo nanjye nishyize mu bo mukandamiza, sinakubwiye ko twabigiye amayeri ! Ubu natwe dusigaye twaraguze simukadi nshya, twazise simukadi NGOBOKA, nizo duhamagaza ubundi tukitabira kuri za zindi twari dusanganywe. Cyangwa ahari izo simukadi zishaje zashizemo ikoranabuhanga kuburyo supapaka za macye zitabasha gukwirwamo ? Cyangwa ahari abo mumaranye igihe muba mwaradufatishije nako mwaratwifatiye mukatuvaho mukita ku bashya ? Ibi byose bimbera urujijo, nkumva ibisubizo byanyu byanyura umutima. Ubuse hari icyo twe tuzungukira mu kuba dufite simukadi zanyu tumaranye imyaka myinshi cyangwa ni ibihano nk’ibi gusa ? Nakakubajije byinshi ariko reka ubanze unsubize ibyo, ubutaha nzakomeza !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
shingiro Kuya 10-10-2022

urabona ngewe ibyo byo kunkandamiza nabivuyeho ubu nsigaye nkoresha telefoni yonyine kandi mba ntakibazo

kadiye Kuya 16-10-2016

Nibyo rwose ahubwo igihe rura iheruka guhana mtn mu gusumbanya aba kiliya nagize ngo irahita ikuraho ubusumbane bwa supa pake..bakosore rwose kuko ntibidushimisha iyi supa paki bazitumbagije aka kagene

Mahoro Kuya 9-05-2016

Hhahah, reka jye njye nisekera !! Ntacyo bintwaye naguze akandi ko guhamagaza hanyuma iyindi ntira 5000 kandi nzabibambura.
Bakomereze aho ariko ndabagaya cyane

mubaze Kuya 5-05-2016

Mbina harimo imibare mike mubyo bakora barangoye gusa ntunga phone 2. None se nomero zose bazishyize kuri supapaka zimwe umuntu azajye atoranya iyo agura akurikije ubushobozi bwe ! Naho rwose ntacyo bimaze nubundi iyo nomero yindi nyitunze nyitabiraho gusa. Mwe kutugora. Nomero yanjye ya kera iyo ngiye kugura bahera kuri 800 naho indi bagahera kuri 50 ngatoranya iyo nkeneye. Mwisubireho rwose. Igishekeje nuko nabakozi babo ariko disi bimeze. Yabababa

mubaze Kuya 5-05-2016

Mbina harimo imibare mike mubyo bakora barangoye gusa ntunga phone 2. None se nomero zose bazishyize kuri supapaka zimwe umuntu azajye atoranya iyo agura akurikije ubushobozi bwe ! Naho rwose ntacyo bimaze nubundi iyo nomero yindi nyitunze nyitabiraho gusa. Mwe kutugora. Nomero yanjye ya kera iyo ngiye kugura bahera kuri 800 naho indi bagahera kuri 50 ngatoranya iyo nkeneye. Mwisubireho rwose. Igishekeje nuko nabakozi babo ariko disi bimeze. Yabababa

mugwaneza jean paul Kuya 5-05-2016

nukuri ibyo joriji abaza bifite ishingiro

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA