AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndimbati yagizwe Ambasaderi w’Uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga

Ndimbati yagizwe Ambasaderi w’Uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga
29-12-2022 saa 07:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 12331 | Ibitekerezo

Mu Rwanda ndetse n’ahandi hatandukanye, by’umwihariko mu bucuruzi iyo bashaka ko ibyo bacuruza bigera kure bikamenyekana ndetse bikanakundwa, bifashisha ibyamamare, by’aba abahanzi, abakinnyi ba filimi n’abandi bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakabafasha mu imenyekanisha bikorwa.

Ni muri urwo rwego, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri film ya Papa Sava, yagizwe ambasaderi w’uruganda rukora inzoga zikoze mu buki ndetse na Likeri zidasanzwe zimenyerewe hano ku isoko ry’u Rwanda. Yagizwe Brand Ambassador wa Sky Drop Industries nyuma y’igihe gito afunguwe.

Ku isoko ry’u Rwanda hakunze kugaragara inzoga ariko si nyinshi zikorwa mu buki, ndetse usanga hari benshi bifuza ko izi nzoga zaba zimwe muzikorerwa mu Rwanda.

Ndimbati yagizwe Ambasaderi w’inzoga zikozwe mu buki zitwa Saint Nero ndetse na Nobilis Gutta Gin

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, hafunguwe uruganda rushya rwenga inzoga rufite umwihariko wo kwenga inzoga zikoze mu buki.

Uruganda rwitwa Sky Drop Industries rumaze igihe gito rutangiye imirimo ko rwafunguye imiryango mu Ugushyingo 2022. Rwenga inzoga zitandukanye zirimo za liqueurs na Gin aho rufite ubushobozi bwo kwenga amacupa ibihumbi bitanu mu isaha.

Sky Drop Industries yatangiranye abakozi 100 ba nyakabyizi, ndetse n’abandi bahoraho bagera ku 100, ndetse ruha akazi abakora imirimo itandukanye, harimo n’abavumvu borora inzuki zitanga ubuki.

Umwe mu bakozi b’urwo ruganda ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa, Murekezi Lucky yavuze ko bashaka kugira umwihariko, u Rwanda rukihaza mu nzoga zarwengewemo aho gukoresha nyinshi ziva hanze Kandi Iza Sky Drop Industries Zikaba zanacuruzwa no hanze y’igihugu

Murekezi yavuze ko hejuru yo gukora bashaka urwunguko, banifuza guteza imbere ubuzima bw’abaturage cyane cyane abatuye mu gace uruganda rukoreramo, binyuze mu guha akazi abantu benshi.

Ati ‘‘Ni uruganda rwatanze akazi. Twatanze akazi by’umwihario mu Karere ka Bugesera, abatuye hafi ahongaho turakorana, turabana.’’

Uru ruganda kandi rufite gahunda yo guhaza izoko ry’u Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari, rugatangira kwagura ibikorwa byarwo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane rugahera mu bihugu bikikije u Rwanda.

Imibare itangwa n’urubuga rwa Loni rukusanya amakuru y’ubucuruzi, Comtrade, igaragaza ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwakuye hanze ibinyobwa birimo inzoga bya miliyoni 28 z’amadolari, asaga miliyari 28 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA