AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Canal+ yashyize igorora abakunzi ba Tour du Rwanda

Canal+ yashyize igorora abakunzi ba Tour du Rwanda
14-02-2024 saa 14:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2372 | Ibitekerezo

Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ngo ritangire ku nshuro ya 16, abafite ifatabuguzi rya CANAL+ bazakurikira buri munsi.

Guhera ku Cyumweru, tariki ya 18-25 Gashyantare 2024, amakipe 20 aratangira guhatana mu isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rya Tour du Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko uyu mwaka irushanwa rizaboneka kuri shene ya CANAL+ SPORT 1 ndetse ko bazashobora no kwerekana uduce 4 twiri siganwa live.

Kamuzinzi yongeyeho ko iri rushanwa kandi rizasuzumirwamo uburyo bwo kuzerekana Shampiyona y’Isi iteganyijwe mu 2025.

Umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie Tchatchoua, yavuze ko abanyarwanda bagiye kuryoherwa ndetse imikoranire y’impande zombi ishobora no kugira umusaruro mu irushanwa ritaha.

Ni iby’agaciro kuri CANAL+ gukomeza ubufatanye mukwerekana iri rushanwa rimaze kujya kurwego rwo hejuru, imyaka 13 ishize ryerekanwa kuri CANAL+, byatumye rimenyekana, ndetse rinakomeza kugaragaza ubwiza bw’igihugu cyose.

Ku bakiriya ba CANAL+ bazajya bakurikira buri mugoroba uko byagenze muri buri gace, ikindi kandi kubataratunga dekoderi ya CANAL+ nabo barararikirwa kudacikanwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA