AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyamahirwe ba mbere batsindiye amezi 30 y’ifatabuguzi ry’UBUNTU rya CANAL+

Abanyamahirwe ba mbere batsindiye amezi 30 y’ifatabuguzi ry’UBUNTU rya CANAL+
16-06-2022 saa 12:03' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 911 | Ibitekerezo

Abanyamahirwe 30 ba mbere batsindiye ifatabuguzi ry’UBUNTU muri poromosiyo ya CANAL+ yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize itangije ibikorwa byayo ku mugabane w’Africa.

Muri uku kwezi kwa Kamena 2022, CANAL+ yashyize igorora abakiliya bayo aho mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30, iyo umukiliya aguze ifatabuguzi nkiryo aheruka kugura ahita ako kanya ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze ndetse akinjira no muri Tombola imuhesha amahirwe yo gutsindira ifatabuguzi ry’UBUNTU ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.

Ku wa mbere tariki 13 Kamena, abanyamahirwe ba mbere 30 batsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu binyuze muri iyi Tombola. 25 muribo batsindiye ifatabuguzi ry’umwaka wose mu gihe abandi 5 batsindiye ifatabuguzi ry’amezi 30 bareba amashene yose ya CANAL+ ku buntu.

Sophie Muhayimana, Mukwiye Bernard ndetse na Jean Paul Hakizimana ni bamwe mu batsindiye iri fatabuguzi ry’ubuntu. Baganira n’itangazamakuru batangaje ko bashimishijwe n’iki gihembo kuko hari umutwaro ukomeye baruhutse.

Muhayimana yagize ati ‘Kugura ifatabuguzi buri kwezi ntago biba byoroshye. Iyo ryashize, abana batumerera nabi ngo turigure. Kuba rero uyu munsi natsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu ry’amezi 30 biranshimishije cyane kuko ngiye kuruhuka umutwaro wo kugura abonema mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.’

Guhitamo abatsinze ni igikorwa kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri na mirongo ine nitanu buri munyarwanda wese utunze ifatabuguzi rya CANAL+ akaba afite amahirwe yo gutsinda, icyo usabwa gusa akaba ari ukugura ifatabuguzi muri uku kwezi.

CANAL+ yatangiye gukorera muri Africa mu 1992 aho yafunguye ishami muri Senegal, icyo gihe ikaba yaratangiye ifite ishene imwe gusa. Mu 1998, CANAL+ yongereye umubare w’amashene yatangaga muri Africa, ava kuri imwe agera kuri 20, mu gihe muri 2012 nabwo umubare wavuye kuri 20 ukagera ku mashene 100. Magingo aya, CANAL+ yongereye amashene yayo aho ubu arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye, harimo imyidagaduro, siporo, cinema, ibyegeranyo, amakuru n’andi menshi atandukanye.

Ubu umunyarwanda wifuza kuba umukiliya wa CANAL+ agura Dekoderi ku bihumbi 5,000FRW gusa, mu gihe igiciro cya Installation nacyo ari ibihumbi 5,000FRW. Iyi poromosiyo ikaba izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA