AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AGASHYA : Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’inkumi y’imyaka 22

AGASHYA : Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’inkumi y’imyaka 22
1er-08-2022 saa 12:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 22544 | Ibitekerezo

Umusaza w’imyaka 91 wo mu gace ka Katsina mu Bwami buherereye mu majyaruguru ya Nigeria, yasezeranye kubana n’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko usanzwe ari umukobwa w’umuyobozi ukomeye muri aka gace.

Uyu mugabo wo mu idini ya Islamu witwa Alhaji Faruk Umar Faruk, yasezeranye na A’isha Yahuza Gina, usanzwe ari ari umukobwa wa Perezida wa Guverinoma yo muri kariya gace.

Ubu bukwe bwabaye akataraboneka, bwabereye mu mujyi wa Safana muri Nigeria mu burasirazuba bw’Ubwami bwa Katsina.

Ikinyamakuru Clatruc Media gitangaza ko uyu mukambwe n’iyi nkumi yarongoye, batigeze bagirana umubano w’urukundo ukomeye kuko nta cyumweru bamaranye bakundana.

Si ku nshuro ya mbere uyo musaza Faruk arushinzwe n’umukobwa yakabaye abereye sekuru kuko no mu mpera z’umwaka ushize na bwo yari yasezeranye n’umukobwa muto witwa A’isha Makoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA